Thursday, December 27, 2012

Ronaldo amaze guta ibiro 20

Mu gihe cy’amezi atatu gusa, uyu rutahizamu abanyarwanda bakunze kwita igifaru agikina, amaze guta ibiro 20.
Luiz Nazario da Rima bita “Il Fenomeno” tariki 23 Nzeri uyu mwaka ku munzani yapimaga 118,4 kg. 
Yataye ibiro ku buryo bugaragara/Photo Internet
Yataye ibiro ku buryo bugaragara/Photo Internet
Iki gihe ibinure byari 25% by’umubiri we. Yaje gutangira gahunda yise “Medida Certa” yacaga no kuri za Television, igamije kugabanya umubyibuho mu bantu benshi muri Brazil ariwe utanga urugero.
Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko ubu Ronaldo, wari rutahizamu ukomeye cyane, ubu arapima ibiro 98 kandi gahunda yo kubigabanya irakomeje.
We ubwe yagize ati: “Kuva nigihe nari umukinnyi nakunze kugirana ibibazo n’ibiro byanjye. Ntabwo byoroshye ariko sinzacika intege.”
Ronaldo ureshya na 1,83m z’uburebure ubu akaba ageze ku myaka 36, afite umuhigo wo kuba umukinnyi w’umwaka wa FIFA inshuro eshatu, umuhigo asangiye na Zinedine Zidane na Lionel Messi gusa.
Ronaldo ni se w’abana bane, akaba yaramaze no kwifungisha (vasectomie). Uyu mugabo biteganyijwe ko mu 2014 azaba umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Brazil.
Mu mwaka ushize nibwo yatangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira nk’uwabigize umwuga ubwo yari mu ikipe sya Corinthian iwabo.

Habuze gato ngo Chameleone n'umuryango we bahinduke umuyonga



Mu gitondo cyo kuri Noheli, umuntu utazwi yafatiwe mu nzu ya Chameleone afite essence ashaka gutwika inzu, umugambi we mubisha uburizwamo uyu muryango urarokoka.
Ugandaonline yatangaje ko uyu munsi wari ugiye kuba amateka mabi kuri Jose Chameleone dore ko uyu muntu yari agiye kwitwikira muri iyi nzu abayirimo bose bagakongoka. Chameleone, umugore we n’abana bose bari muri iyi nzu ubwo uyu musore utaramenyekana izina yashakaga kuhatwika.
Uyu musore yafatiwe mu ruganiriro rwo kwa Chameleone . Yafashwe afite essence n’imitako yose ijyanye n’ibihe bya Noheli yasanze muri iyi nzu. Amakuru atangazwa n’abaturanyi bo kwa Chameleone avuga ko uyu muntu yashakaga kwitwika agamije kwivugana Daniellla umugore wa Chameleone na we wari muri iyi nzu.
Polisi ya Kajjansi yataye muri yombi uyu mugizi wa nabi mbere y’uko ahindura umuyonga urugo rwa Chameleone.
chameleone
Chameleone n'umuryango bari bagiye kwivuganwa hakoreshejwe umuriro Imana ikinga ukuboko.
Uyu wari kuba umwaka w’amateka mabi kuri Chameleone n’umuryango we wose. Uyu muntu iyo aramuka yitwikiye muri iyi nzu, nta n’umwe wari kurokoka.
chameleone
Chameleone yari agiye kutwikirwa inzu nyuma y'igihe gito avuye mu Rwanda. Hano yari ku kibuga cy'indege we na murumuna we AK 47.

hoston


Ibimenyetso bigaragaza ko Whitney Houston yapfuye yishwe



Paul Huwebl wakoze iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Whitney Houston yagaragaje ibimenyetso bishya byerekana ko nyakwigendera Whitney Houston yapfuye yishwe.
Nkuko byatangajwe na 7sur7, iyi raporo ya Paul Huebl inyomoza yivuye inyuma amakuru yagiye avuga ko uyu muhanzikazi yapfuye azize kugwa mu rwogero.
Uyu Paul Huebl wo muri Hollywood, yemeje ko Houston yishwe muri Gashyantare. Uyu mugabo yatangaje ko afite amashusho(video) agaragaza abagabo babiri bishe uyu mugore n’uburyo babikozemo. Bamusanze mu cyumba yari yarayemo muri Hoteli. Ibi bimenyetso byose, Paul Huebl yabikusanyije abishyikiriza FBI.
houston
Whitney Houston.
Paul Huebl yagize ati: “Mfite ibimenyetso bigaragaza ko Whitney yishwe n’abicuruzi b’ibiyobyabwenge bamwoherereje abagabo ngo bafate umwenda yari abafitiye w’ibiyobyabwenge bamuhaye.”
Aba bagabo bombi bari bamaze iminsi mike baba muri hoteli Houston yapfiriyemo mbere gato y’urupfu rwe. Uyu mugabo yakomeje avuga ko Houston yavuze iby’uyu mwenda ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe aho yavuze ko ari miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amadorali y’Amerika.
Paul Huebl ahamya adashidikanya ko aba bagabo ari bo bishe Whitney Houston ,ibimenyetso byo kumubiri wa nyakwigendera birabigaragaza ndetse na video ikaza ibishimangira dore ko yerekana uburyo babikozemo.
Ati: “Ku mubiri wa Houston hari ibikomere yagize ubwo yirwanagaho ashaka gukiza ubuzima bwe.”
Umukino wa Angola watumye twisuzuma uko twakwitara tugiye muri CAN- Micho 

Ku wa gatandatu tariki ya 22/12/2012

  • Angola 1-0 Rwanda
Umukino wa gicuti ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi yatsinzwemo na Angola igitego kimwe ku busa ngo wasigiye indi sura ikipe y’u Rwanda y’uburyo yakwitwara iramutse ibonye itike yo gukina igikombe cya Africa.
Ibi bikaba byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Milutin Sredojević Micho nyuma y’uko umukino bakiniraga I Luanda n’ikipe y’igihugu ya Angola Palancas Negras, urangiye bawutakaje 1-0.
Kuri uyu mutoza kandi, ngo uyu mukino hari kinini ubasigiye cyane cyane ku bijyanye no kumenyereza abakiri bato cyane ko u Rwanda asanga ari cyo gihugu gifite ikipe y’abakiri bato cyane muri Africa yose.
“Twazanye hano ikipe kugirango twubake ejo heza h’umupira wacu kubw’ibyo abakinnyi icyenda bari munsi y’imyaka 20 birashoboka ko ari twe kipe y’igihugu yiganjemo abakiri bato benshi muri Africa yose”.
Ndizera ko bahavuye hari icyo bahakuye ndetse babonye itandukaniro ry’umukino w’imbere mu gihugu nk’uwo bakinnye ku wa kabiri ndetse n’umupira mpuzamahanga wo ku rwego rwo hejuru.”
Mu minsi mike Angola igiye gukina mu gikombe cy’Africa mu byukuri twisuzumye uko twakwitwara mu gikombe cya Africa turamutse tubonye tike.” Umutoza Micho w’ikipe y’igihugu.
Amavubi yagerageje kwiharira umukinoAmavubi yagerageje kwiharira umukino
Ku rundi ruhande Gustavo Ferrin, umutoza w’ikipe ya Angola, na we asanga bakinnye n’ikipe nziza byatumye uyu mukino ubabera imyiteguro myiza y’igikombe cya Africa kizabera muri Africa y’epfo mu kwezi gutaha.
“Twatsinze umukino ku gitego cyabonetse kare gusa twaje no guhusha uburyo bwinshi kuburyo twakabaye twatsinze byinshi gusa reka nkubwire ko twanakinnye n’ikipe nziza ikina neza hagati ikagumana n’umupira eh wari umukino mwiza mbega cyari ikigwa kiza kuri twe”.
Kutumvikana hagati ya Haruna na ba myugariro byatumye ikipe ya Angola ibona igitego ku munota wa 12 kikaba ari na cyo rukumbi cyabonetse muri uwo mukino wakinirwaga kuri stade Estádio 11 de Novembro ubusanzwe ijyamo abantu bagera ku bihumbi 50 gusa abari bitabiriye uwo mukino bakaba bari mbarwa.
Uretse gutsindwa igitego kimwe ku busa abakinnyi nka Michel Rusheshangoga na Mugiraneza Jean Baptise Migi bakaba bakuye utubazo tw’imvune muri uyu mukino. Bikaba biteganyijwe ko iyi kipe yahagurutse I Luanda 6h:00 z’uyu munsi ku buryo ku I saa 10:00 ishobora kuba yageze I Kanombe.
Abakinnyi babanjemo: Ndoli Jean Claude, Michel Rusheshangoga, Emery Bayisenge, Fabrice Twagizimana, Ndaka Frederic, Mugiraneza Jeana Baptiste, Hategekimana Aphrodis Kanombe, Iranzi Jean Claude, Faruk Ruhinda na Sina Jerome.
Rayon Sports na Etincelles zananiwe kumvikana gukina kuri Noheri 

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Etincelles kuri uyu wa kabiri ntago ukibaye nyuma y’uko ikipe ya Etincelles yanze ikifuzo cya Rayon Sports cyo gukina uyu mukino kuri Noheri.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports ku munsi w’ejo ni bwo bwari bwatangaje ko uyu mukino utakibaye ku wa gatatu ahubwo ko wazanywe ku wa kabiri kandi ukabera i kigali aho kubera i Nyanza ngo mu rwego rwo guha Noheri abanyamujyi.
Ibi ariko nkuko tubikesha urubuga rwa Internet rwa Ferwafa ngo byaje kwangwa n’ikipe ya Etincelles yahise yandikira Ferwafa ibamenyesha ko uyu mukino bazawukina igihe byari biteganyijwe nk’iyindi yose.

Saturday, December 22, 2012

Abakinnyi n’abayobzi ba Vitalo’o barwaniye $ 5,000 batsindiye mu irushanwa rya FPR.

Abakinnyi n’abayobzi ba Vitalo’o barwaniye $ 5,000 batsindiye mu irushanwa rya FPR.




 

Ikipe ya Vitalo’o yo mu gihugu cy’u Burundi ni imwe mu makipe ane yari yatumiwe gukina irushanwa ryateguwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi hagati y’amatariki ya 15 na 18 Ukuboza mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe.
Nyuma yo gutsindirwa muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa, iyi kipe yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Villa SC yo muri Uganda ibitego bibiri kuri kimwe.
Nk’uko byari biteganijwe, ikipe ya gatatu yagombaga guhembwa ibihumbi bitanu by’amadolri ya Amerika. Ni ko byaje kugenda, iyi kipe ihabwa ariya mafaranga.
Nkuko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Burundi, nyuma yo guhabwa aya mafaranga, mu ikipe ya Vitalo’o havutse ubwumvikane buke butewe n’uko abakinnyi bashakaga kuyagabana mu gihe uwari abayoboye witwa Kinshasa Christophe (akaba amaze iminsi atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Viatalo’o) yashakaga ko amafaranga ashyirwa mu isanduku y’ikipe agakoreshwa mu gukemura ibibazo by’ikipe.
Nyamara, ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi bivuga ko mbere y’uko ikipe iza gukina mu Rwanda, abakinnyi bari bemerewe kugabana amafaranga yose bazaba batsindiye mu irushanwa rya FPR.
Nyuma yo kubona ko Kinshasa adashaka kubaha ibyo bari bemerewe mbere yo kuza mu irushanwa, abakinnyi bafashe ku ngufu ibahasha yari irimo ayo mafaranga bahita bayagabana uko bari 20.
Ibi bitangaza makuru bikomeza bivuga ko Kinshasa yabuze icyo akora maze yiyambaza inzego z’umutekano z’u Rwanda nazo zihita zijya kuri Hotel Vitalo’o yari icumbikiwemo maze abakinnyi bategekwa gusubiza ayo mafaranga.
   Abakinnyi n’abayobzi ba Vitalo’o barwaniye $ 5,000 batsindiye mu irushanwa rya FPR. Yanditswe kuya 22-12-2012 saa 06:35', na Augustin BIGIRIMANA Print Views: 87 Share on Facebook Share on Twitter Text Size Ikipe ya Vitalo’o yo mu gihugu cy’u Burundi ni imwe mu makipe ane yari yatumiwe gukina irushanwa ryateguwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi hagati y’amatariki ya 15 na 18 Ukuboza mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe. Nyuma yo gutsindirwa muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa, iyi kipe yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Villa SC yo muri Uganda ibitego bibiri kuri kimwe. Nk’uko byari biteganijwe, ikipe ya gatatu yagombaga guhembwa ibihumbi bitanu by’amadolri ya Amerika. Ni ko byaje kugenda, iyi kipe ihabwa ariya mafaranga. Nkuko tubikesha ibitangazamakuru byo mu Burundi, nyuma yo guhabwa aya mafaranga, mu ikipe ya Vitalo’o havutse ubwumvikane buke butewe n’uko abakinnyi bashakaga kuyagabana mu gihe uwari abayoboye witwa Kinshasa Christophe (akaba amaze iminsi atorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Viatalo’o) yashakaga ko amafaranga ashyirwa mu isanduku y’ikipe agakoreshwa mu gukemura ibibazo by’ikipe. Nyamara, ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi bivuga ko mbere y’uko ikipe iza gukina mu Rwanda, abakinnyi bari bemerewe kugabana amafaranga yose bazaba batsindiye mu irushanwa rya FPR. Nyuma yo kubona ko Kinshasa adashaka kubaha ibyo bari bemerewe mbere yo kuza mu irushanwa, abakinnyi bafashe ku ngufu ibahasha yari irimo ayo mafaranga bahita bayagabana uko bari 20. Ibi bitangaza makuru bikomeza bivuga ko Kinshasa yabuze icyo akora maze yiyambaza inzego z’umutekano z’u Rwanda nazo zihita zijya kuri Hotel Vitalo’o yari icumbikiwemo maze abakinnyi bategekwa gusubiza ayo mafaranga. Ruhagoyacu iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Vitalo’o ngo imenye icyo buvuga kuri iki kibazo

Cristiano Ronaldo arasaba Real Madrid kongera agafaranga cyangwa akigendera !!


Cristiano Ronaldo arasaba Real Madrid kongera agafaranga cyangwa akigendera !! 






Nyuma yaho Lionel Messi asinyiye andi masezerano mu ikipe ya Barcelona akaba kuri ubu abona akayabo ka Miliyoni 12.5 y’ama euro ku mwaka kuri ubu mukeba we Ronaldo wa Real Madrid kui ubu nawe yasizoye mu ikipe ya Real Madrid ngo bamwongerere agashahara cyangwa yigendere.
Ibi bikaba binaje mu gihe ikipe ya Real Madrid itari kwitwara neza aho muri iyi minsi Ronaldo amaze iminsi atameranye neza n’iyi kipe aho ayishinja kuba batamwitaho bikomeye nkuko Barcelona yita kuri Messi muri iki gihe.
Kuba Ronaldo umaze gukina imikino 169 mu ikipe ya Real Madrid akaba afitemo ibitego 170 ntashimishijwe nuburyo Messi kuri ubu amaze kumucaho mu mihigo yose hao yamaze no guca ku muhigo wa Gerd Muller wo gutsinda ibitego 85 mu mwaka umwe w’imikino.
Aba basore bombi bakaba banahatanye kurutonde rwa FIFA Ballon D’Or.
Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse ku isi :
  • 1 Lionel Messi (Barcelona) £27.5m
  • 2 David Beckham (Free agent) £26.2m
  • 3 Cristiano Ronaldo (Real Madrid) £24.3m
  • 4 Samuel Eto’o (Anzhi Makhachkala) £19.4m
  • 5 Wayne Rooney (Manchester United) £17.2m
  • 6 Zlatan Ibrahimovic (Paris St Germain) £16m
  • 7 Sergio Aguero (Manchester City) £15.7m
  • 8 Yaya Toure (Manchester City) £14.7m
  • 9 Fernando Torres (Chelsea) £13.9m
  • 10 Kaka (Real Madrid) £12.9m