Thursday, December 27, 2012

hoston


Ibimenyetso bigaragaza ko Whitney Houston yapfuye yishwe



Paul Huwebl wakoze iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Whitney Houston yagaragaje ibimenyetso bishya byerekana ko nyakwigendera Whitney Houston yapfuye yishwe.
Nkuko byatangajwe na 7sur7, iyi raporo ya Paul Huebl inyomoza yivuye inyuma amakuru yagiye avuga ko uyu muhanzikazi yapfuye azize kugwa mu rwogero.
Uyu Paul Huebl wo muri Hollywood, yemeje ko Houston yishwe muri Gashyantare. Uyu mugabo yatangaje ko afite amashusho(video) agaragaza abagabo babiri bishe uyu mugore n’uburyo babikozemo. Bamusanze mu cyumba yari yarayemo muri Hoteli. Ibi bimenyetso byose, Paul Huebl yabikusanyije abishyikiriza FBI.
houston
Whitney Houston.
Paul Huebl yagize ati: “Mfite ibimenyetso bigaragaza ko Whitney yishwe n’abicuruzi b’ibiyobyabwenge bamwoherereje abagabo ngo bafate umwenda yari abafitiye w’ibiyobyabwenge bamuhaye.”
Aba bagabo bombi bari bamaze iminsi mike baba muri hoteli Houston yapfiriyemo mbere gato y’urupfu rwe. Uyu mugabo yakomeje avuga ko Houston yavuze iby’uyu mwenda ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe aho yavuze ko ari miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amadorali y’Amerika.
Paul Huebl ahamya adashidikanya ko aba bagabo ari bo bishe Whitney Houston ,ibimenyetso byo kumubiri wa nyakwigendera birabigaragaza ndetse na video ikaza ibishimangira dore ko yerekana uburyo babikozemo.
Ati: “Ku mubiri wa Houston hari ibikomere yagize ubwo yirwanagaho ashaka gukiza ubuzima bwe.”

No comments:

Post a Comment