Habuze gato ngo Chameleone n'umuryango we bahinduke umuyonga
Ugandaonline yatangaje ko uyu munsi wari ugiye kuba amateka mabi kuri Jose Chameleone dore ko uyu muntu yari agiye kwitwikira muri iyi nzu abayirimo bose bagakongoka. Chameleone, umugore we n’abana bose bari muri iyi nzu ubwo uyu musore utaramenyekana izina yashakaga kuhatwika.
Uyu musore yafatiwe mu ruganiriro rwo kwa Chameleone . Yafashwe afite essence n’imitako yose ijyanye n’ibihe bya Noheli yasanze muri iyi nzu. Amakuru atangazwa n’abaturanyi bo kwa Chameleone avuga ko uyu muntu yashakaga kwitwika agamije kwivugana Daniellla umugore wa Chameleone na we wari muri iyi nzu.
Polisi ya Kajjansi yataye muri yombi uyu mugizi wa nabi mbere y’uko ahindura umuyonga urugo rwa Chameleone.

Chameleone n'umuryango bari bagiye kwivuganwa hakoreshejwe umuriro Imana ikinga ukuboko.
Uyu wari kuba umwaka w’amateka mabi kuri Chameleone n’umuryango we wose. Uyu muntu iyo aramuka yitwikiye muri iyi nzu, nta n’umwe wari kurokoka.
Chameleone yari agiye kutwikirwa inzu nyuma y'igihe gito avuye mu Rwanda. Hano yari ku kibuga cy'indege we na murumuna we AK 47.
No comments:
Post a Comment