Ronaldo amaze guta ibiro 20
Mu gihe cy’amezi atatu gusa, uyu rutahizamu abanyarwanda bakunze kwita igifaru agikina, amaze guta ibiro 20.Luiz Nazario da Rima bita “Il Fenomeno” tariki 23 Nzeri uyu mwaka ku munzani yapimaga 118,4 kg.

Yataye ibiro ku buryo bugaragara/Photo Internet
Iyi gahunda yatanze umusaruro kuko ubu Ronaldo, wari rutahizamu ukomeye cyane, ubu arapima ibiro 98 kandi gahunda yo kubigabanya irakomeje.
We ubwe yagize ati: “Kuva nigihe nari umukinnyi nakunze kugirana ibibazo n’ibiro byanjye. Ntabwo byoroshye ariko sinzacika intege.”
Ronaldo ureshya na 1,83m z’uburebure ubu akaba ageze ku myaka 36, afite umuhigo wo kuba umukinnyi w’umwaka wa FIFA inshuro eshatu, umuhigo asangiye na Zinedine Zidane na Lionel Messi gusa.
Ronaldo ni se w’abana bane, akaba yaramaze no kwifungisha (vasectomie). Uyu mugabo biteganyijwe ko mu 2014 azaba umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Brazil.
Mu mwaka ushize nibwo yatangaje ko ahagaritse burundu gukina umupira nk’uwabigize umwuga ubwo yari mu ikipe sya Corinthian iwabo.